Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024, Visi Perezida wa Philippines, Sara Duterte, yanze kwitaba ngo atange ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza yiyemerera ko yasabye umwicanyi kuzica Perezida, Ferdinand “Bongbong” Marcos Jr naramuka nawe yishwe.
Ubufatanye hagati ya Sara Duterte (umukobwa wa Rodrigo Duterte wahoze ari perezida) na Marcos (nawe ufite se wabaye perezida) bwarushijeho kuzamo ikizinga mu gihe muri iki gihugu, hategerejwe amatora rusange muri Gicurasi 2025.
Sara Duterte yavuze iki?
Ku Cyumweru gishize, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri interineti, Sara Duterte yavuze ko yategetse umwicanyi kuzica Marcos, umugore we, Liza Araneta-Marcos, na mubyara we, akaba na Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Martin Romualdez, mu gihe iterabwoba ku buzima bwe ryaba rishyizwe mu bikorwa akicwa.
Icyo gihe yagize ati: “Nimpfa, ntuzahagarare kugeza bose ubishe.” “Nta rwenya.”
Nyuma y’amasaha make Sara Duterte atangaje ibi, Perezidansi ya Philippines yahise itangaza ko yafashe aya magambo “nk’iterabwoba rikomeye” nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Nyuma Duterte yahakanye ko ibyo yavuze ari iterabwoba ryo kwica, avuga ko yari agaragaje gusa ko afitiye ubwoba Perezida Marcos. Muri Kamena, Duterte yeguye muri guverinoma ya Marcos ariko akomeza kuba visi perezida.
Kuri uyu wa Gatanu, uwunganira Duterte yavuze ko visi perezida yari ahugiye mu “bibazo byo ku biro bisaba kwitabwaho byihutirwa.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza, Jaime Santiago, yatangaje ko inama n’abashinzwe ubugenzacyaha yimuriwe ku itariki ya 11 Ukuboza kandi ashimangira ko uyu munyapolitiki adafite ubudahangarwa imbere y’ubushinjacyaha.


