Philippines yafashe umupastori ushakishwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Umupasitori witwa Apollo Quiboloy, uzwiho kuba mu bantu ba hafi b’uwahoze ari Perezida Rodrigo Duterte, yafatiwe muri Philippines ashinjwa ibyaha byo gucuruza abana mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Benjamin Abalos,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko umupastori w’umunyafilipine washakishwaga n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha akurikiranweho byo gucuruza abana yatawe muri yombi.

Ikinyamakuru Le Matin dukesha iyi nkuru, cyavuze ko Minisitiri Abalos atigeze atangaza amakuru menshi ku bijyanye n’ifungwa rya Quiboloy.Tubibutse ko Quiboloy,yamenyekanye cyane kuba yari umuntu wa hafi w’uwahoze ari Perezida Rodrigo Duterte, ubu yamaze gushyikirizwa urukiko rwa Philippines ngo akurikirane ibyaha ashinjwa byo gucuruza abantu.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *