Platini yahaye rugari abavuga ko urugo rwe rwasenyutse

Umuhanzi Nemeye Platini yahaye rugari abavuga ko urugo rwe rwasenyutse, ngo bitewe n’uko yaje gusanga umwana yari azi ko ari uwe atari uwe.

Inkuru y’uko “Platini yasanze umwana atari uwe nyuma y’ibyavuye mu bipimo bya DNA” yakwirakwiye muri Mata 2023, ndetse ngo nyuma y’aho ukuri kugaragaye, yahise atandukana n’umugore we.

Icyakoze, nta na kimwe uyu muhanzi yigeze avuga kuri iyi nkuru, cyane ko abanyamakuru bagerageje kumwegera bose yabasubije ko ntacyo ayivugaho.

Kuri uyu wa 5 Kanama 2023 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, umwe muri bo amubaza impamvu atavuze kuri aya makuru, anamubaza niba yari ukuri.

Platini yasubije ko, nk’uko atigeze abivugaho, n’ubu ntacyo yabivugaho, abiharira abakomeje kubihwihwisa. Ati: “Se ibintu ntigeze mvugaho, ubu ni wowe ngiye kubibwira ? Oya. Ibyo bintu mbihariye abafite ubumenyi bwinshi kurenza uko niyizi bakomeze babiganireho.”

Platini yasezeranye na Ingabire Olivia muri Werurwe 2021.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *