0403_2-2-51993

Platini yavuze kuri Prophet Joshua waguze album ‘Vibranium’ ntayishyure

Umuhanzi Platini yatangaje ko atagifite byinshi avuga ku kibazo cya Prophet Joshua wigeze kwemerera kugura album Vibranium amafaranga angana na miliyoni 5 Frw ariko ntayishyure.

Ibi byabereye mu birori byo kumurika iyi album ya Platini na Nel Ngabo byabaye ku wa 29 Kanama 2025 muri Zaria Court. Muri uwo muhango, Prophet Joshua yahagurutse imbere y’abari bahari atangaza ko azaha Platini miliyoni 5 Frw ku munsi wakurikiyeho mu gitondo.

Nubwo yari yabisezeranyije, ayo mafaranga ntiyigeze ayatanga. Nyuma y’amezi atatu, Prophet Joshua yavuze ko yahisemo kutayatanga kuko yumvaga atarakiriwe neza muri icyo gitaramo.

Mu kiganiro Platini yagiranye na IGIHE, yavuze ko ayo mafaranga atari ayo bari basabye, ndetse ko uwo muntu atari uwo yakwirukaho amusaba kuyamwishyura. Yongeyeho ko ibyabaye nta kibazo gikomeye bitateje, ahubwo ari bimwe mu bintu bisanzwe bibaho mu myidagaduro.

Platini yasobanuye ko mu ruganda rw’imyidagaduro hari ibintu byinshi bibaho ariko bidakwiye kuvugwa byose, kuko hari n’ababikoresha bashaka gusa kugaragara cyangwa kumenyekana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *