Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent yatandukanye n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu ayitoza, mu gihe n’abandi bakinnyi barimo Abedi, Ally, Clovis na Chukwuma na bo basezerewe.
Ibi byemejwe na Mashami ubwe mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), aho yagaragaje ibyishimo n’ishimwe byuzuye umutima we nyuma y’igihe cy’imyaka itatu yamaze atoza iyi kipe.
Yagize ati: “Ni mu byishimo no mu mutima wuzuye ishimwe mvuga nti murabeho nyuma y’imyaka itatu twibuka mu buryo budasanzwe muri Police FC, igihe gishya kiratangiye. Ndashimira ubuyobozi bwa Rwandapolice bwanyizeye kuva nagera muri iyi kipe ndetse n’ubufasha bangiriye mu myaka ishize. Ndashimira kandi ubuyobozi bw’ikipe, abakozi n’abakinnyi bose ku bwitange n’umurava bagaragaje. Murakoze kuri byose twagezeho hamwe. Ndifuriza ikipe n’abafana bayo beza ibyiza byose. Tuzongera guhura vuba!”
Ubuyobozi bwa Police FC na bwo bwamushimiye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bushimira we n’itsinda ry’abatoza bafatanyaga aribo Justin Bisengimana, Nyandwi Idrissa na Tumaine Emmanuel, ku ruhare bagize mu iterambere ry’ikipe.
Bagize bati: “Turashimira byimazeyo umutoza Mashami Vincent n’ikipe ye yose y’abatoza ku buyobozi n’umusanzu mwiza mwagize kuri Police FC. Imbaraga mwashyize mu kazi kanyu zatumye tugera kuri byinshi. Tubifurije amahirwe masa mu byo muzakorera ahandi. Ibyiza bibagendane hose!”
Ntabwo Mashami Vincent ari we wenyine wasezeye muri iyi kipe. Police FC yatangaje ko yaje no gutandukana n’abandi bakinnyi barimo Abedi, Ally, Clovis na Chukwuma, bose ibashimira urugendo bagiriye hamwe.
Mu butumwa bwihariye kuri buri mukinnyi, Police FC yagize iti: “Murakoze #ABEDI, #ALLY, #CLOVIS, #CHUKWUMA. Tubifurije amahirwe masa mu byo muzakorera ahandi. Ibyiza mubigendane hose!”
Izi mpinduka zije nyuma y’uko Police FC isoje shampiyona ya 2024/2025 itabashije kwegukana igikombe, bikaba bishoboka ko ari imwe mu mpamvu zatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gukora impinduka mu mikorere y’ikipe.


