Police_fc

Polisi igiye guhana abatumye ikipe yayo iterwa mpaga

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ku mpamvu habuze abashinzwe umutekano ku mukino wagombaga guhuza Police Women FC na Bugesera Women FC.

Itangazo rya Polisi ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 rivuga ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa kandi bahanwe. Amategeko ya FERWAFA asaba ko umukino udakinwa hatari abapolisi b’umutekano.

Muraho, Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano ku kibuga aho ikipe ya Police Women FC na Bugesera Women FC zagombaga guhura twatangiye kugikurikirana kandi ababigizemo uruhare bazahanwa uko bikwiriye. Murakoze

Police Women FC yitabaje Inkeragutabara, ariko Bugesera Women FC yanga gukina kuko amategeko atabyemera. Byarangiye Police Women FC itewe mpaga y’ibitego 3-0.

Kugeza ubu, Police Women FC iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’abagore, mu gihe Rayon Sports Women FC iyoboye n’amanota 28.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *