Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bakurikiranweho kwinjira mu nzu z’abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakiba ibikoresho byiganjemo za televiziyo.
Aba bafatiwe mu bujura bw’ibikoresho byo mu nzu by’agaciro byiganjemo za televiziyo za rutura (flat screen), hanyuma bakajya kubigurisha. Batanu muri aba polisi yerekanye nibo bajyaga mu nzu zo mu bice bitandukanye bya Kigali birimo Kigarama muri Kicukiro, Kimironko na Kibagabaga, bakiba ibikoresho mugihe abandi babiri berekaniwe hamwe ari abo babigurishagaho, bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.
Muhawenayo Augustin w’imyaka 32 yemereye itangazamakuru ko yari umwe muri iri tsinda ry’abantu batanu, rikaba ryabaga rifite abakiriya bahita bagura ibyo ryibye ari nabo babanza kubaha amafaranga y’itike ibafasha kugera aho bagiye kwiba no gucyura ibyo bibye.
Yagize Ati: “Twajyaga kwiba dufite umukiriya uri buhite agura ibyo twibye, abo bakiriya nibo baduhaga amafaranga yo kuza kwishyura moto, tukimara kwiba twahitaga tuzitega tukagenda.”
Uwitwa Tuyizere Eric w’imyaka 20 nawe yemeye ko ari we uherutse kugaragara mu mashusho yafashwe na kamera agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ubwo barimo kwiba mu rugo rw’umuturage televiziyo. Ati: “ubwo kamera yadufataga nari najyanye na Muhawenayo na Manasse, icyo gihe twibye televiziyo mu nzu y’umuturage tumaze kubona ko kamera zatubonye twatwaye televiziyo gusa. Uruhare rwanjye kwari ugusigara hanze ncunga ko nta bantu batureba ariko nanjye iyo bamaraga kwinjira narinjiraga nkabafasha.”
Nsabiyeze Nuhu, umwe mu baguraga ibi bikoresho byibwe yavuze ko ubusanzwe atuye mu karere ka Rubavu akaba ari naho akorera ubucuruzi. Yavuze ko yazaga i Kigali aje kurangura za televiziyo nshya naho izakoze yaguraga n’aba bajura akaba yari amaze kuzigura inshuro ebyiri. Ati: “Nari maze kubaguraho televiziyo 5, twari dukoranye kabiri ariko ku nshuro ya mbere sinari mbizi ko ari izo babaga bibye, nyuma naje kubimenya ndakomeza turakorana. Naraziguraga nkazivanga na televiziyo nshya nababa navuye kurangura mu Mujyi wa Kigali.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimangiye ko polisi itazahwema gukurikirana abanyabyaha, anakangurira abantu kwirinda kujya abagura ibintu batazi aho byaturutse. Yavuze kandi ko kugirango aba bajura bafatwe polisi yabanje gufata umwe akajya avuga abandi bakorana.
Yagize Ati: “Turakangurira abantu kwirinda kugura ibintu babonye byose batazi aho byaturutse kuko akenshi biba ari ibijurano, ubundi uguze ikintu uhabwa inyemezabuguzi kandi ukakigura n’umuntu uzwi n’aho acururiza hazwi.”
Mugihe aba baba bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo y’166 y’itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu ya 1,000,000frw ariko itarenze 2,000,000frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


