20251008_104944

Polisi yafunze umupolisi wakubise umuturage 

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi ASP Clive Nsiima, ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Directorate) mu gice cya Oil and Gas Protection Unit, nyuma yo kugaragara ku mashusho ya CCTV akubita umukozi wa supermarket kuri Shell Kyanja i Kampala.

Amashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nsiima, wambaye imyenda isanzwe, aterana amagambo n’umukobwa ukora ku murongo w’abishyura, mbere yo kumukubita inshuro ebyiri mu maso.

Mu majwi yumvikana muri ayo mashusho, Nsiima yagize ati: “Ndi guparika imodoka; wowe se wigeze utwara imodoka nk’iyi? Ariko urandembeje ngo nishyure ibihumbi 30. Nshobora no kugukubita imbere y’izi kamera, ejo tukabirangiriza mu rukiko.”

Umuvugizi wa Polisi, Rusoke Kituuma yemeje ko habayeho itabwa muri yombi ry’umwe mu bakekwa ariko ntiyagaragaje amazina ye. Nyamara amakuru yemeza ko ari ASP Nsiima wafashwe mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi ya Kyanja na Professional Standards Unit (PSU).

Nk’uko ChimpReports ibivuga, Nsiima akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no guteza ubwoba nk’uko biteganywa n’ingingo za 235 na 236 z’itegeko ry’ibihano, aho umuntu ahanishwa gufungwa imyaka kugeza kuri itanu.

Umukozi wakubiswe yatangiye kwakira ubufasha bwa muganga no kunganirwa mu by’amategeko.

Iyi nkuru yateje uburakari bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi basaba ko uyu mupolisi ahanwa bikomeye kandi bigahindura imikorere y’abapolisi bakunze kurenga ku mategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *