Polisi y’Igihugu yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira.
Yabigarutseho nyuma y’uko hari umufana wa Rayon Sports wagaragaye mu maboko y’inzego z’umutekano ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo iyi kipe yari yahuye na mukeba wayo APR FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0
Polisi ubwo yasubizaga uwayibajije icyo yafatiye uyu mufana, yasobanuye ko “uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga.”
Yakomeje igira iti: “Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi bumupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira.”
Usibye uyu mufana, hari n’abandi bafana biganjemo aba Murera mbere y’umukino bagiye bafatwa bafite amatike yo kwinjira muri Stade y’ibicupuri.


