Polisi yarashe mu cyico undi ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Bugesera yarashe uwitwa Nsengimana Vincent wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi.

Nsengimana w’imyaka 27 y’amavuko yarasiwe mu murenge wa Ntarama, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira.

Amakuru atangwa na Polisi y’Igihugu avuga ko Nsengimana yarashwe “ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga [yaherukaga kwiba], ashatse gucika baramurasa, ahasiga ubuzima.”

Uyu musore yarashwe nyuma y’undi mugabo na we ukekwaho kuba umujura w’insinga z’amashanyarazi warashwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Uyu yarasiwe mu murenge wa Mushishiro w’akarere ka Muhanga, Polisi ikavuga ko yabanje gushaka kuyirwanya akoresheje umupanga yari afite.

Aba bombi barashwe mu gihe hirya no hino mu guhugu by’umwihariko hamaze iminsi humvikana ibikorwa by’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi ndetse n’ubw’ibikoresho by’amazi.

Polisi ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.

Abafatiwe muri ibyo bikorwa biganjemo abo mu ntara y’amajyepfo.

Polisi ku rundi ruhande ivuga ko imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12,360.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *