Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abagabo ifata biyogosha ubwanwa banatwaye imodoka ndetse n’abagore bafatwa bisiga ibirungo (makeup).
Mu kiganiro yatangiye mahugurwa ku mutekano wo mu muhanda yabereye ku Kacyiru kuri uwa 18 Gicurasi 2023, Polisi yasobanuye kandi ko aba babikora banirebera mu ndorerwamo z’imbere mu modoka, ku buryo haba hari ibyago byinshi byo gukora impanuka cyangwa bakaziteza.
Umuvugizi w’uru rwego, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu rwego rwo gukumira impanuka zibera mu muhanda, hafashwe ingamba zirimo kugura camera zizwi nka Sophia mu gihugu hose.
Yagize ati: “Kuva ku mupaka wa Rusumo kugera Rusizi, ukava Kagitumba ukagera Rubavu, ukava Gatuna ukagera Kanyaru ndetse na Nemba, dufite camera zikwiriye igihugu hose. Icya kabiri, camera zirahenze ariko igihugu kirazigura kubera umutekano w’Abanyarwanda.”
Aya mahugurwa azarangira kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023. Yitabiriwe n’abo mu nzego zirimo itangazamakuru.


