Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.
Uru rukiko kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022 rwemeje ko mu byaha bitatu yashinjwaga: icyo kwaka ishimishamubiri, guhoza undi ku nkeke no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, bitamuhama.
Rwavuze ko kandi amajwi bamwe bafataga nk’ikimenyetso simusiga ku byaha Ishimwe yari akurikiranweho, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yumvikana atereta Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2022, atagize icyaha.
Rwategetse ko Ishimwe ahita afungurwa n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge yari afungiwemo kuva muri Gicurasi 2022, umwanzuro ukimara gusomwa.
Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Inteko y’Abacamanaza guhamya Ishimwe ibi byaha kandi ikamukatira igifungo cy’imyaka 16. We yasabaga kugirwa umwere kuko ngo nta cyaha yakoze.


