4-1

Prince Kid yaburaniye muri Amerika

Urukiko rwo muri Leta ya Texas rwatangaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid agomba koherezwa mu Rwanda kurangizayo igihano yahawe, nyuma yo kuburana ku birebana n’ubusabe bwe bwo kutoherezwa no guhabwa ubuhungiro.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Ukwezi Tv. Prince Kid yasabaga ko ataherezwa mu Rwanda, avuga ko ataba yizeye umutekano we.

Miss Elsa, umugore we, yatanze ubuhamya avuga ko ibyaha umugabo we akekwaho ari ibihimbano, ndetse ko yanagerageje kugaragaza ibimenyetso bihamya ko arengana ariko nawe akaza gufatwa akabikorwaho iperereza.

Prince Kid we yavuze ko ubwo yateguraga Miss Rwanda, yigeze kugirana amakimbirane n’abantu bafite imbaraga muri sosiyete, bityo ngo bakoresha ubushobozi bwabo bagashaka kumushyiraho ibyo byaha.

Nubwo yemerewe iminsi 30 yo kujurira, umucamanza wa Texas yatangaje ko nta mpamvu ihagije yerekana ko akwiye ubuhungiro, bityo ategeka ko yoherezwa mu Rwanda.

Amakuru ya ICE (urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika) yemeza ko Prince Kid yafatiwe i Fort Worth, Texas ku wa 3 Werurwe 2025, aho yari amaze igihe atuye mu buryo butemewe n’amategeko, nubwo yari yarinjiye mu gihugu mu buryo bwemewe.

ICE yanavuze ko ifatwa rye rishingiye ku mpapuro zo kumuta muri yombi zasohowe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.

Kuri ubu afungiye mu maboko ya ICE, hagitegerejwe icyemezo cya nyuma ku birebana no kumwohereza mu Rwanda.

Mu Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rw’u Rwanda rwamukatiye imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, rumuhamije icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko yagombaga guhanishwa imyaka 16, ariko igihano kigabanywa kuko atari asanzwe akurikiranwa n’inkiko.

Mu isomwa ry’urubanza, Prince Kid n’abamwunganira ntibari baboneka mu rukiko, icyakora Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *