Umuhanzi Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo igaruka ku buhamya bw’ubuzima bwe no gushimira Imana ku mirimo yamukoreye mu bihe bitandukanye.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira no guhimbaza Imana yamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima. Prince Salomon avuga ko yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akareba ibihe byinshi yanyuzemo, akabona ko hari ukuboko kudasanzwe kwamufashaga no kumurinda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko iyo yibutse ibyo yanyuzemo n’uko yabivuyemo, abona neza ko byatewe n’Imana yamubereye hafi mu bihe byiza n’ibikomeye. Ni yo mpamvu yahisemo kuyita “BABA”, bisobanura Data wo mu ijuru.
Yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije kwibutsa abantu ko Imana ari Data wabo nyakuri, kandi ko ari yo soko y’icyizere n’imbaraga mu buzima bwa muntu. Asanga ubutumwa bwayo bushobora guhumuriza abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye, bukabibutsa ko nubwo uyu munsi bishobora kuba bigoye, ejo hashobora kuba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.
Indirimbo “BABA” yaririmbwe mu rurimi rw’Igiswahili, mu gihe amajwi yayo yakozwe na Iyzo Pro. Prince Salomon yavuze ko yahisemo uru rurimi kuko arukunda cyane kandi akenshi arukoresha mu gusenga no guhimbaza Imana. Yongeyeho ko Igiswahili ari rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bice bya Afurika, bityo bikaba byafasha ubutumwa bw’indirimbo kugera ku bantu benshi.
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko mu mwaka wa 2026 ateganya gushyira hanze ibikorwa byinshi bishya, birimo indirimbo n’amashusho yayo. Intego ye ni ugukomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwubaka, utera abantu imbaraga, ubahumuriza kandi ubafasha kurushaho kwegera Imana.
Amashusho y’indirimbo “BABA” yamaze kujya hanze, aho Prince Salomon yizera ko izafasha benshi kubona imbaraga nshya no kongera kwizera Imana mu buzima bwabo.