Umunyapolitiki wiyamamarije umwanya wa Perezida wa Kenya, Prof. George Wajackoyah, yaburiye abagabo ko bashobora kumera amabere, abagore bakamera ubwanwa, mu gihe barya ibiribwa by’ibituburano bizwi nka GMO.
Leta ya Kenya iri gutekereza niba ishobora kwemera ko ibi biribwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo guhangana n’inzira imaze amezi menshi yibasira abatuye mu bice byinshi ikomoka ku mapfa yateye.
Ariko Prof. Wajackoyah we, yatangaje ko adashyigikiye ko ibi biribwa byakwinjira muri Kenya, kuko ngo hari abagabo bo muri Mexico bameze amabere, abagore bamera ubwanwa nyuma yo kubirya.
Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rufite impano zitandukanye mu gace ka Emuhaya kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022, nk’uko Citizen Digital yabitangaje, Prof. Wajackoyah yagize ati; “Ubu muri kubwirwa ibintu bya GMO…Muri Mexico barabyanze kuko bakoze ubushakashatsi, abagabo hafi 500 muri Mexico bameze amabere kubera kurya GMO, abagaore bamera ubwanwa.”
Prof. Wajackoyah yakomeje avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Kenya rwo kwanga ko ibi biribwa byinjira mu gihugu, ati: “Ibintu bya GMO twarabyanze, ariko nimubirya, abagore bazamera ubwanwa, abagabo bamere amabere.”
Ibiribwa bya GMO bituruka cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Argentine na Brazil. Leta ya Mexico yafashe icyemezo cyo guhagarika kubihaha, gusa bitandukanye n’ibyavuzwe na Prof. Wajackoyah, nta bushakashatsi bwigeze bujya hanze bwemeza ko ababirya bagira ibi bibazo.


