Putin akomeje gushyira Afurika y’Epfo ku gitutu cy’amahanga

Leta ya Afurika y’Epfo igiye gutora itegeko riyiha ububasha bwo kuzafata cyangwa ntifate Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, mu gihe yaba ageze muri iki gihugu.

Minisitiri wungirije mu biro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, Obed Pabela, ku munsi w’ejo yavuze ko igihugu cye kigiye gushyiraho itegeko riha Leta ububasha bwo gufata icyemezo cyo kuba yafata cyangwa se ntifate umunyamahanga ushakwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha .

Yagize ati: “Leta iyo ari yo yose ikwiye kuba yigenga cg ishobora kuba yakwigenzura mu gufata ibyemezo runaka cyane cyane ibijyane n’abanyamahanga binjiye mu gihugu. Ni yo mpamvu rero na Leta yacu igomba gushyiraho itegeko riyemerera kandi riyiha uburenganzira n’ububasha bwo gufata cyangwa ntibe yafata abantu b’abanyamahanga bashakishwa n’inkiko zaba izo mu bihugu byabo cyangwa bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.”

Uyu minisitiri avuze ibi, mu gihe bimwe mu bihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba iki gihugu cya Afurika y’Epfo, kuzata muri yombi perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Biteganyijwe ko azitabira inama ihuza ibihugu biri kuzamuka mu iterambere, izabera muri iki gihugu mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.Ni ibihugu byibumbiye mu ihuriro ryiswe BRICS.

Yanditswe na Byungura Cesar

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *