Amashusho agaragaza Nizzo Kaboss wahoze muri Urban Boys ari kumwe na Queen Ringo uzwi muri sinema yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, atera benshi kwibaza niba aba bombi bari mu rukundo.
Aya mashusho yafatiwe mu rugo rw’uyu mukobwa, bombi bagaragara bishimanye banaganira bisanzuye.
Nubwo hari abahise babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, ntiharamenyekana neza niba ari byo cyangwa niba hari umushinga w’akazi bari gukorana, waba uwa sinema cyangwa indirimbo. Queen Ringo ni we washyize aya mashusho hanze, abakunzi be benshi bamwifuriza amahirwe mu rukundo bakeka ko yatangiye urugendo rushya na Nizzo.
Icyakora, kugeza ubu nta n’umwe muri bo uragira icyo atangaza kuri ayo makuru. Hari abishimiye ayo mashusho, mu gihe abandi bagaragaje agahinda ko batacyabona Queen Ringo ari kumwe na Captain Regis bari bamaze igihe bavugwa mu rukundo.
Mu minsi yashize, byari byavuzwe ko Queen Ringo na Captain Regis bakundana ndetse banakorana muri sinema, nubwo hari amakuru avuga ko umubano wabo utari ukimeze neza. Ku ruhande rwa Nizzo Kaboss, yari amaze igihe adakunze kugarukwaho mu nkuru zijyanye n’urukundo cyangwa ubuzima bwe bwite.


