IMG-20250701-WA0010

RAB igiye kugura moteri za Frw miliyari 2.5 izakoresha ukwezi kumwe

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ntibavuga rumwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kuri moteri zifite agaciro ka Frw miliyari 2.5 giteganya gutumiza kugira ngo kizikoreshe mu kwezi kumwe.

Iby’izo moteri byagarutsweho ubwo abayobozi ba RAB bitabaga PAC ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena.

Ubwo aba bayobozi bari imbere y’abadepite, babajijwe ikijyanye no kuba  umushinga wo kuhira imyaka ukorera mu karere ka Kirehe uzwi nka ETI Mpanga utarabashije kugera ku ntego zawo, kubera ikibazo cy’amashanyarazi make ari muri ako  gace.

Babajijwe kandi icyatumye batumiza moteri z’amashanyarazi zizifashishwa mu isuzuma zizamura amazi, ariko zikaba zizakoreshwa ukwezi kumwe gusa.

Mu busanzwe umushinga wa ETI Mpanga biteganyijwe ko ugomba gukoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, ariko mu kwezi gutaha kwa Kanama ni bwo hazagurwa moteri zizifashishwa mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma bazakoreshe amashanyarazi.

Depite Eugène Mussolini yababajije RAB impamvu yagiye muri gahunda yo kugura moteri z’amashanyarazi zifite agaciro k’arenga Frw miliyari 2, kandi kuvana umuriro i Kirehe uwugeza Nyamugari bishobora gutwara amafaranga make, ikindi umuriro ugakomeza kuba uwabo.

Yunzemo ati: “Nibatubwire ukuntu tugiye kongera amafaranga ku mushinga, agasanga andi ataratanze umusaruro.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko bitumvikana ukuntu hagiye kugurwa moteri zizifashishwa mu isuzuma aho zizaba zizamura amazi akoreshwa mu kuvomera imirima, nyamara mbere RAB yaravugaga ko umushinga wose ukora.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, yasobanuye ko izo moteri ari umutungo wa Leta ku buryo nyuma zazakoreshwa mu gucanira abaturage mu bindi bice.

Ati: “Twebwe nituzibona tuzaba tuzifashishije mu buryo bw’inzibacyuho mu gihe tugitegereje ko sitasiyo z’amashanyarazi zubakwa, dusuzume tunazikoreshe mu kuhira. Ibyo nibirangira zizaba ari umutungo w’igihugu.”

“Zishobora no kujya gucanira ahandi hantu mu gihugu hakeneye amashanyarazi, cyangwa se zikaba zakwifashishwa kuko zikoresha ibicanwa bikomoka kuri peteroli. Ikindi zajya zifashishwa mu gihe hari sitasiyo z’amashanyarazi zagize ikibazo.”

Depite Muhakwa yahise avuga ko iryo ari igenamigambi rya EDCL (Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu) atari irya RAB, ibyo yashimangiye ko bigaragara nko gutagatifuza amakosa.

Ati: “Ibyo ni ugushaka gusiga amakosa mukayeza, ariko rwose iyo ni gahunda ya EDCL.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko bari mu biganiro n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MINIFRA) kugira ngo amashanyarazi aboneke, ariko avuga ko mu gihe atari yaboneka babanje gukora isuzuma ry’ibanze ku mashini imwe izamura amazi.

Ati: “Ubundi isuzuma twagombaga gukora ntabwo ryakozwe kubera ko umuriro w’amashanyarazi utaraboneka. Imashini zizamura amazi [pompes] ni nzima. Twakoze isuzuma ry’ibanze hakoreshwa imashini imwe, ariko twifuza ko zose zakorera rimwe.”

“Iki kibazo twakiganiriye n’inzego zitandukanye mu buryo bwagutse, muri REG na MININFRA hashakishwa igisubizo cy’igihe kitari kirekire kugira ngo nibura rwiyemezamirimo arangize uyu mushinga. Twemeje ko hazaza moteri zo kugira ngo dushyireho za mashini zikogota amazi dusuzume umushinga wose.”

Depite Muhakwa ubwo yabazaga itandukaniro ry’ikiguzi kiri hagati ya moteri itanga amashanyarazi, ibyo izatwara mu gihe izaba ikora no mu gihe baba bagerageje gukoresha umuriro w’amashanyarazi wa REG, bamusubije ko imibare yabyo batayifite hafi.

Ati: “Auditor General (Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta) yabajije ati niba kugura moteri izaza igakora ukwezi kumwe, izatanga umusaruro ungana gute kuri hegitari 600? Ese ntibyashoboka ko iyo moteri yakodeshwa? Turunguka iki ugereranyije no kurindira umwaka umwe kugira ngo amashanyarazi ahagere?”

Depite Muhakwa Valens kandi yongeye kubaza niba nyuma y’isuzuma umushinga uzakora cyangwa uzategereza amashanyarazi.

Ndabamenye yasubije ko bajyana umukoro wo kumenya imikorere, ariko ashimangira ko icyemezo cyo gutumiza moteri kidashobora gusubizwa inyuma kuko cyamaze gufatwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *