Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yijeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kuyifasha kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo.
Ramaphosa yijeje RDC izi ngabo muri iki cyumweru, ubwo yari i Windhoek muri Namibia ahaheruka kubera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC yigaga kuri Congo.
Yagize ati: “Afurika y’Epfo yiteguye gutanga umusanzu w’ibikoresho bifatika by’akarere byafasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.”
Ramaphosa yamaganye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo ndetse n’aba n’abayitera inkunga, ayisaba guhagarika ibikorwa byayo mu maguru mashya.
Ku bwa Perezidansi ya Afurika y’Epfo, amakimbirane yo muri Congo akwiye kwitabwaho by’umwihariko haba mu bagize SADC, abagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’izindi nzego.
Ramaphosa yemereye RDC Ingabo zo mu burasirazuba bwayo mu gihe hasanzwe hari ingabo nyinshi z’ibihugu nka Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse n’u Burundi.
Ni Ingabo zoherejweyo kuhagarura amahoro nyuma y’uko imirwano ikomeye yari imaze igihe isakiranya Ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23.
Muri Congo Kinshasa kandi Afurika y’Epfo isanzwe ihafite Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MONUSCO).


