Perezidansi y’u Bufaransa iravuga ko ibyavuye muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda bishobora kuzazana ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi ariko bizanagira ingaruka ku mibanire y’u Bufaransa n’umugabane wa Afurika wose.
Kuva ku ruhare rw’Abafaransa mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugeza ku byaha byakozwe mu gihe cy’ubukoloni muri Algeria no gusahura ibihangano gakondo, Perezida Emmanuel Macron yateye intambwe abamubanjirije batabashije gutera yemera bimwe mu bihe by’umwijima by’amateka y’igihugu cye muri Afurika.
Ibi Perezida Macron yongeye kubigarukaho mu ijambo yagejeje ku gihugu kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Werurwe nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye birimo Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Abahanga mu by’amateka bavuga ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo isura y’u Bufaransa igaruke ku mugabane wa Afurika aho amateka maremare yabwo yo kwivanga mu bibazo by’ibihugu bwahoze bukolonije kwateje umurage w’uburozi, cyane cyane ku Banyafurika bakiri bato.
Amakuru aheruka kujya hanze y’akahise k’u Bufaransa muri Afurika yagiye ahagaragara kuwa gatanu ushize, ubwo komisiyo y’abahanga mu mateka yashyizweho na Perezida Macron yanzuraga ko u Bufaransa bufite “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iyi raporo yashinje u Bufaransa, bwari bufitanye isano ya bugufi n’ubutegetsi bwariho, “kwirengagiza” imyiteguro y’ubwicanyi bwibasiye imbaga, nubwo hatabonetse ikimenyetso cyerekana ko u Bufaransa bwagize uruhare mu kumena amaraso.
Perezidansi y’u Bufaransa yavuze ko yizeye ko iyi raporo izazana ubwiyunge “budasubirwaho” hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, rwishimiye ibyavuye mu bushakashatsi bw’abahanga mu mateka nk ‘”intambwe ikomeye”.
Perezidansi y’u Bufaransa ariko, yanemeye ko ibyavuye muri iyi raporo bizagira ingaruka ku mibanire y’u Bufaransa n’umugabane wose wa Afurika.
Umujyanama wa Perezida Macron utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hanze y’u Rwanda, twibwira ko iyi raporo izagira ingaruka ku mibanire yacu na Afurika yose.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


