Raporo bivugwa ko ari iy’ibanga yakozwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iravuga ko u Rwanda rwayoboye kandi rugenzura inyeshyamba za M23 mu gihe zateraga imbere mu burasirazuba bwa Congo, zigenda zigira ijambo mu bya politiki ndetse zigera ku butaka bukungahaye ku mabuye y’agaciro.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko raoro byabonye igaragaza birambuye amahugurwa abahanga bavuga ko u Rwanda rwahaye abinjira mu gisirikare cya M23 n’ibikoresho bya gisirikare bavuga ko u Rwanda rwohereje, cyane cyane “sisitemu yo mu rwego rwo hejuru ishobora guhungabanya ibikoresho byo mu kirere”, kugira ngo inyeshyamba zihabwe “umwitangirizwa ukomeye” ku ngabo za Congo ziba zisumbirijwe.
Abadipolomate bavuga ko iyi raporo yashyikirijwe Komite ishinzwe Ibihano kuri Congo y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu ntangiriro za Gicurasi, kandi igomba gutangazwa vuba.
M23 yateye imbere mu burasirazuba bwa Congo, ifata imijyi ibiri minini y’aka karere, Goma na Bukavu muri Mutarama na Gashyantare. Leta ya Congo, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’iburengerazuba bimwe bavuga ko u Rwanda rwashyigikiye M23 mu kuyohereza ingabo n’intwaro.
U Rwanda ariko ku ruhande rwa rwo, kuva kera rwahakanye gufasha M23 kandi ruvuga ko icyo ingabo zarwo zikora ari ukururinda ibitero by’Ingabo za Congo zifatanyije n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Raporo y’izi mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye ariko ivuga ko inkunga y’u Rwanda kuri M23 itari “mbere na mbere” igamije guhangana n’iterabwoba riterwa na FDLR, ahubwo ko Kigali yibanze ku “kwigarurira utundi turere”.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma ngo ntibahise basubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro kuri iyi raporo.
Ibi bikaba bije mu gihe ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, burimo kugerageza kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo azazana amamiliyaridi y’amadolari y’ishoramari ry’iburengerazuba mu karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya tantalum, zahabu, cobalt, umuringa, lithium n’andi mabuye y’agaciro.
Ku wa Gatanu ushize, nibwo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington maze bahura na Perezida Trump, wababuriye ko “ibihano bikaze cyane, by’imari ndetse n’ubundi bwoko” biteganyijwe aya masezerano narengwaho.
Ku ruhande rwa yo, Qatar na yo irimo kugerageza kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’intumwa za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’intumwa za AFC/M23.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo iravuga ko u Rwanda rwakiriye (nubwo hatavuzwe igihe) abayobozi b’ihuriro ry’inyeshyamba zirimo M23 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro ndetse banakoresha ibigo bya gisirikare bya Nasho na Gako mu guhugura abinjira mu gisirikare M23.


