Raporo ‘Top Secret’ y’indege ya Habyarimana yasobanuwe mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose

Umunyamategeko Alexis Deswaef wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre, yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Colonel Bagosora Théoneste yategetse abasirikare ba Leta guhanura indege ya Habyarimana Juvénal.

Me Deswaef yasubizaga umunyamategeko wa Basabose, Me Jean Flamme na Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa bakunze kubaza muri uru rukiko abahanuye indege ya Habyarimana, ibya raporo y’Umufaransa Jean-Louis Bruguière n’ibiri muri raporo yiswe ‘Top Secret’.

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko muri ‘Top Secret’ Me Flamme yavuze kenshi, handitsemo ko intagondwa z’Abahutu ari zo zahanuye indege ya Habyarimana, kandi ngo zishobora kuba zarafashijwe n’u Bufaransa kuko ngo misile yifashishijwe yaba yaravuye muri iki gihugu.

Abunganizi b’abaregwa, bashingiye kuri Top Secret, babwiye urukiko ko indege ya Habyarimana ishobora kuba yarahanuwe na “misile ya FPR yaturutse mu Burusiya”, ikabanza kunyura muri Uganda. Me Deswaef yabihakanye, asobanura ko babishingiye ku byo Bruguière yavuze kandi azwiho kwibasira Perezida Paul Kagame.

Me Deswaef yabwiye urukiko ko iyi raporo igaragaza gukeka impande ebyiri ariko ko nka Me Flamme yagiye agaragaza ko FPR ari yo yayihanuye. We yagaragaje ko misile yaturutse mu birindiro by’izari ingabo za Leta. Ati: “Ariko ikirenze ibyo, byagaragaye ko misile yarashwe iturutse mu birindiro bya FAR.”

Mu kugaragariza urukiko ko ibyo avuga ari ukuri, Me Deswaef yibukije urukiko ko Me Flamme yabajije Dr Filip Reyntjens wifashishijwe nk’umutangabuhamya usobanura amateka niba FPR ari yo yahanuye iyi ndege, agasubiza ko atabyemeza.

Me Deswaef yakomeje avuga ko n’ubutasi bw’u Bufaransa buvuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’Abahutu b’intagondwa bari bayobowe na Colonel Bagosora, agaragaza uburyo ikimara guhanuka Abahutu batijandikaga mu bikorwa bibi bahise bicwa. Ati: “Na byo byaba ikimenyetso simusiga.”

Uyu munyamategeko yasobanuye ko iyi raporo igaragaza ko Colonel Bagosora ajya gutegeka ko iyi ndege ihanurwa, yari azi ko azegukana ubutegetsi, kandi ko yari afite umugambi wo kurimbura Abatutsi kugira ngo batazasaranganya ubutegetsi.

Yagaragaje ko abantu bifashisha izi raporo, bagamije guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, agahamya ko kuba aba banyamategeko bunganira abaregwa na bo barazifashishije, bashyigikiye abahakanyi bazwi ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *