Raporo ya muganga yemeje ko Karasira Aimable arwaye mu mutwe

Isuzuma rya muganga ryemeje ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe nyuma y’uko asabye ko yasuzumwa akabyemererwa n’urukiko.Ubu burwayi afite ngo burakomeye bisaba ko akorerwa ibishoboka byose kugirango ubuzima bwe burusheho kumera neza.

Iyi Raporo igaragaje ko Karasira arwaye, nyuma y’uko we n’abamwunganira, basabye ko yajyanwa kuvuzwa hakarebwa niba ari muzima cyangwa arwaye.Yabisabye ubwo yari yajyanwe mu rukiko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.Icyo gihe yagaragazaga ko yabanza akavuzwa akabona kuburana nta kibazo afite.

Mu byaha yaregwaga harimo ibyo gukwirakwiza amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.Urukiko rukimara gusuzuma ubwo busabe, rwategetse ko Karasira ajyanwa mu bitaro bya KARAES i Ndera bifasha abarwayi bo mu mutwe ngo asuzumwe.Ibi bitaro rero byaje kugaragaza ko Karasira ko Karasira arwaye indwara zo mu mutwe zimwe zanabaye intandaro ya Diabete bamusanzemo.

Izo Ndwara arwaye harimo kudaha agaciro ibijyanye n’amafunguro,agahinda gakabije (dépressif chronique), ibimenyetso agaragaza bikaba birimo kubura ibitotsi, kwigunga. Kuri izo ndarwa kandi raporo ya muganga igaragaza ko Aimable arwaye izindi ndwara zirimo nka trouble de personnalité de type paranoà¯aque, yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi.

Taliki 15 Gicurasi 2023, nibwo bwo biteganyijwe ko urukiko ruzashyikirizwa iyi Raporo hakareberwa hamwe umwanzuro uzafatwa.Ibi bikaba bishobora kuzagendera ko abaganga bagaragaza ko Aimable akeneye kwitabwaho n’abaganga mu buryo bw’ihariye.

Karasira Aimable yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga ariko nyuma aza kwirukanwa mu mwaka wa 2020 ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *