InShot_20250603_081035674

Rayon Sports igiye kumamura Diamond Platnumz i Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda irateganya kwakira umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz mu birori bikomeye bizahuza abakunzi ba ruhago n’ab’abahanzi, bizabera i Kigali ku munsi w’Igikundiro.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, akaba azaba ari umushyitsi w’imena mu birori bizahuza Rayon Sports na Yanga Africans yo muri Tanzania, umukino utegerejwe na benshi uzaba ari n’umwanya wo kwishimana n’abafana b’iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Diamond Platnumz azaba aje mu rwego rwo kuzuza inshingano yari yarahawe mu 2022 ubwo yagombaga kuririmbira i Kigali ariko ntibyakunda. Icyo yari yahawe amafaranga agera ku bihumbi $50 n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports wari uri mu bateguye icyo gitaramo.

Icyo gihe uyu muhanzi ntabwo yasubije ayo mafaranga ahubwo yavuze ko bazayaheraho mu gihe bakongera kumutumira, ni muri urwo rwego ba nyiri mafaranga bongeye kumuvugisha ngo azaze asoje ibyo bemeranyijwe.

Amakuru atangazwa na SK FM ahamya ko ibiganiro biri kugenda neza ku mpande zombi aho igisigaye ari ukwemeza ko uyu muhanzi yazaza gutaramira i Kigali.

Ku wa 22 Ukuboza 2022, byari byitezwe ko Diamond Platnumz agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu ndege ye bwite saa kumi z’umugoroba, ariko ntibyabaye. Nta n’umwe mu bo mu itsinda ryari ryateguye igitaramo wabashije gutanga ibisobanuro ku mpamvu zatumye ibyo bikorwa bisubikwa.

Amakuru yagiye atangazwa icyo gihe yavugaga ko hari ikibazo mu buryo amasezerano yari ateguwe, ndetse hakaba n’andi avuga ko Diamond yari agitegereje uburenganzira bwo guparika indege ye bwite ku kibuga cy’i Kanombe.

Igitaramo cyari giteganyijwe kuba kuri BK Arena tariki ya 23 Ukuboza 2022 cyaje gusubikwa, ku buryo nta n’andi makuru yakurikiyeho asobanura uko byagendekeye uwo muhanzi cyangwa abamutumiye.

Kuri iyi nshuro, amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko byose byamaze gutunganywa neza, kandi ko igisigaye ari uko Diamond Platnumz yahuza amatariki y’umunsi w’igikundiro na gahunda ze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *