Ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba, Yanga SC yo muri Tanzaniya, yemeye gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports yo mu Rwanda.
Hashize iminsi micye Perezida wa Rayon Sports, Bwana Twagirayezu Thaddée, atangaje ko bateguye umukino wa gicuti uzahuza iyi kipe n’ikipe ya Yanga Africans. Yavuze ko intego ari ukugira ngo ikipe ibone amafaranga no kwitegura imikino nyafurika Rayon Sports yifuza kwitabira.
Amakuru mashya yemeza ko uyu mukino uteganyijwe kuzaba ku itariki ya 15 Kamena 2025, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera, Kigali.
Rayon Sports irimo gusoza shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, kandi uyu mwaka nta gikombe barabona nubwo babaye bamwe mu bahatanira ibikombe bikomeye.
Ku ruhande rwa Yanga SC, ni yo iyoboye shampiyona ya Tanzaniya, imbere ya Simba SC, Azam FC n’andi makipe azwi cyane.
Uyu mukino utegerejweho byinshi, ntuzaba gusa ari urwa gicuti, ahubwo uzaba n’amahirwe yo gukomeza gushimangira ubucuti hagati y’amakipe yo mu Karere, binyuze mu mupira w’amaguru.


