Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi bashya b’abanyamahanga bagomba kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino, by’umwihariko mu mikino ya CAF Confederation Cup izahagarariramo u Rwanda.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda iheruka gutangaza umunya-Maroc Youssef Rharb wigeze kuyinyuramo nk’umukinnyi wayo mushya.
Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko agomba kwiyongeraho abandi bakinnyi batatu b’abanyamahanga Rayon Sports yamaze kumvikana na bo.
Aba barimo umunya-Zambia Kelvin Kampamba usanzwe akinira ikipe ya Zesco United y’iwabo.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga bivugwa ko agomba kuza muri Rayon Sports nyuma y’itariki ya 15 Nyakanga, ubwo imikino ya COCAFA we n’ikipe y’igihugu cye barimo izaba irangiye.
Undi amakuru yinjiza muri Rayon Sports nyuma yo kumvikana na yo ni umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso.
Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko na we ukina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu ategerejwe i Kigali ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nyuma yo kumvikana na Rayon Sports.
Ifasso yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Nyuki na AS Simba zombi zo muri Congo, cyo kimwe na DifaࢠHassan El Jadida yo muri Maroc.
Umukinnyi wa gatandatu w’umunyamahanga wamaze kumvikana na Murera ni Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FC y’iwabo.
Iyi kipe ni yo yatwaye Igikombe cya shampiyona y’u Burundi mu mwaka ushize w’imikino, ndetse Madjaliwa ari mu bayibifashijemo dore ko yanatowe mu bakinnyi 11 beza baranze shampiyona y’u Burundi.
Madjaliwa unasanzwe akinira ikipe y’Igihugu cye, yumvikanye na Rayon Sports ko azayikinira mu myaka ibiri iri imbere.


