Rayon Sports nta mpuhwe izigera igirira APR_Sadate avuga ku bucuti bw’amakipe yombi

Munyakazi Sadate uyobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko nta mubano wihariye ikipe ye ifitanye na APR FC nk’uko bamwe babivuga, ashimangira ko intego za Rayon Sports ari ugutsinda umukeba wayo aho bahurira hose.

Yabitangaje nyuma y’amagambo ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bemeza ko ibyari ubukeba bwahozeho hagati ya Rayon Sports na APR FC byavuyeho amakipe yombi akibera incuti.

Iby’umubano udasanzwe wa Gikundiro na Gitinyiro, abakunzi ba ruhago Nyarwanda babishingira ku kuba mu myaka yashize Rayon Sports na APR FC ari amakipe yahanganaga ku rwego rwo hejuru, kugeza n’aho kuva mu kipe umwe ujya mu yindi byari nka sakirirego ku bakinnyi. Magingo aya amakipe yombi ahererekanya abakinnyi mu buryo bworoshye yemwe akanageza n’aho abatizanya.

Perezida wa Rayon Sports aganira na Radiyo Rwanda kuri uyu wa kane, umukunzi wa Rayon Sports witwa Fulgence yamubajije ku by’uwo mubano wihariye, avuga ko nta wuhari.

Yagize ati: “Usibye n’umubano, nta n’urwango ruri hagati ya Rayon Sports na APR. Rayon Sports igihe cyose izaharanira gutsinda APR umukino wose bazahura ngo bakine, waba umukino wa gicuti, waba umukino wa Shampiyona, waba umukino twahujwe… Rayon Sports nta mpuhwe tuzagirira APR mu kibuga. Nta na rimwe, nta n’ubwo bizabaho.”

Perezida Munyakazi yavuze hanze y’ikibuga nta kibazo bagomba kugirana na APR cyangwa indi kipe yose, ngo kuko bose ari Abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe ndetse n’umutoza umwe, ati: “Uko guhangana tugira mu kibuga ntabwo twakujyana n’inyuma y’ikibuga.”

Sadate yavuze inyuma y’ikibuga Rayon Sports na APR bagomba gusenyera umugozi umwe bakubaka umupira w’u Rwanda, na cyane ko yemera ko ayo makipe yombi “ari yo nkingi y’umupira w’u Rwanda.”

Perezida Sadate yabajijwe iby’umubano wa Rayon Sports na APR, mu gihe aherutse kugurisha rutahizamu Bizimana Yannick mu kipe y’Ingabo z’Igihugu, hejuru y’ibyo bikaba binavugwa ko ashobora kuyongera Mugisha Gilbert.

Ku byerekeye Mugisha, Sadate yavuze ko APR FC yamwifuje ariko akaba atagomba kugurishwa.

Ati: “Mugisha nta gahunda afite yo kujya muri APR muri uyu mwaka w’amasezerano dufitanye, wenda hashobora kuba harabayeho kumushaka, ariko ntabwo byashobotse, azaba ari umukinnyi wacu muri iyi season.”

Perezida Sadate yanabajijwe ku kibazo cy’abakinnyi nka Ally Niyonzima na Sekamana Maxime bashinja Rayon Sports kubambura, yemera ko baberewemo imishahara y’ukwezi kwa gatatu kimwe n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, gusa avuga ko hari gushakwa buryo ki bakwishyurwamo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *