Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire afite agaciro k’arenga Frw miliyari 5 n’ikigo cyo muri Tanzania cyitwa Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd.
Ni amasezerano iyi kipe yemeje ko afite agaciro ka $ miliyoni 3.5 (Frw miliyari 5.109, akazamara imyaka itanu.
Ibi bivuze ko buri mwaka kiriya kigo kizajya kishyura Rayon Sports arenga Frw miliyari 1 ndetse kikayiha ibikoresho izajya yifashisha hamwe n’ubufasha bwo kwandika abanyamuryango bayo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Rayon Sports yabonye uriya mufatanyabikorwa mu gihe yari imaze igihe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro.
Ni ibibazo byatumye abakinnyi b’ikipe zayo bahagarika imyitozo, nyuma yo kumara amezi abiri badahembwa.
Amafaranga Rayon Sports igiye guhabwa byitezwe ko azayifasha gukemura ibibazo by’amikoro byakunze kuyibera ingorabahizi, ndetse no kongera kubaka ikipe ikomeye izongera guhatana imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.


