Rayon Sports yaguze rutahizamu w’umunya-Sudani

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam.

Uyu mukinnyi usatira izamu aciye ku ruhande rw’iburyo yari asanzwe akinira Al Hilal Omdurman y’iwabo.

Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe yamurarikiye abafana bayo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo izaba yereka abakunzi bayo abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, mu birori by’umunsi w’Igikundiro bizabera kuri Kigali Pele Stadium.

Eid Mugadam Abakar Mugadam byitezwe ko azagera i Kigali ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *