Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC 0-0, mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade ya Gicumbi FC i Gicumbi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021.
Ni umukino amakipe yombi yatangiye yakaniranye bigaragara ko nta nimwe ishaka kujenjeka no gutsindwa.
Igice cya mbere amakipe yombi yagiye ahusha ibitego ku buryo butandukanye bw’amahirwe y’ibitego yagiye aboneka.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yataka ndetse anakina neza cyane ahererekanya rimwe na rimwe Gicumbi FC ikabona amahirwe ubona ko yabyara igitego, ariko umuzamu wa Rayon sports FC akayibera ibamba.
Umukino wakomeje urinda urangira nta kipe ishoboye kubona igitego mu izamu ry’indi.
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon sports igumana umwanya wa gatatu n’amanota 19, irushwa inota rimwe na APR FC.
Indi mikino yo kuri uyu munsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda uko yagenze Musanze FC na Etincelles FC baguye miswi igitego 1-1, na ho Etoile de l’Est itsindwa na Marines FC ibitego 2-1.
Kiyovu sports ni yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda by’agateganyo n’amanota 23 mu gihe indi mikino izakomeza ku munsi w’ejo.


