Rayon Sports yahagamwe na Marines FC mbere yo guhura na APR FC

Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka cyakomeje kuyoyoka, nyuma yo kunanirwa gutsinda Marines FC bakanganya igitego 1-1.

Rayon Sports yari yasuye Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’amakipe umunani ahatanira igikombe cya shampiyona.

Ni nyuma y’uko iyi kipe ku munsi wa gatatu yari yahagamwe nanone na Police FC bakanganya igitego 1-1.

Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ibifashijwemo na Nishimwe Blaise, ku mupira yari ahawe na Ndizeye Samuel.

Marines FC yishyuye iki gitego ku munota wa 40 binyuze kuri rutahizamu Mucyo Ngabo Freddy bita Januzaj.

Kunganya na Marines byatumye Rayon Sports ikomeza gutakaza amahirwe yo gutwara igikombe, mu gihe habura iminsi ibiri ngo icakirane na APR FC, mu mukino w’umunsi wa Gatanu.

Ni APR igomba kwisobanura na Police FC mu mukino w’umunsi wa kane, yawutsinda igasigara irusha Rayon Sports amanota atanu.

Ibi bivuze ko amahirwe y’igikombe cya shampiyona aza kuba asigaye hagati y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu na AS Kigali yo igomba kwisobanura na Espoir FC, mu mukino ubera kuri Stade ya Muhanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *