Rayon Sports yahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura Ivan Minnaert wayitozaga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 60 yo kuba yamaze kwishyura umwenda ibereyemo Umubiligi Ivan Jack Minnaert wahoze ari umutoza wayo, bitaba ibyo igafatirwa ibihano.

Ni nyuma y’uko mu Kuboza k’umwaka ushize, Rayon Sports yari yategetswe kwishyura Minnaert amafaranga 14,320 y’amadolari y’Amerika nk’umwenda yari imubereyemo nyuma yo kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse na 500,000 Rwf nk’igihembo cy’umwavoka we. Ni amafaranga Rayon Sports kugeza ubu itaratanga, uretse amadorali ibihumbi bibiri yonyine bivugwa ko yahaye uriya Mubiligi.

Ingingo ya 61 C mu mategeko agenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, iteganya ko “Mu gihe ikipe cyangwa umuntu atishyuye umukinnyi cyangwa umutoza kandi yararezwe akanahanwa n’ishyirahamwe (FERWAFA), ikipe ihanishwa gukurwaho amanota, gufungirwa gahunda yo kwandikisha abakinnyi ndetse no kuba yagura abandi.”

Mu ibaruwa akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa kandikiye Rayon Sports, kayimenyesheje ko mu gihe yamara iminsi 60 itararangiza kwishyura Ivan Minnaert hazahita hakurikizwa ibikubiye muri iriya ngingo.

Muri iyi iyo baruwa yashyizweho umukono na Irakoze David, Umunyamabanga Mukuru w’umusigire muri FERWAFA, Rayon Sports yihanangirijwe ko niramuka itishyuye Minnaert mu gihe cy’inyongera ihawe (iminsi 60) izakurwaho amanota cyangwa ikabuzwa kugura cyangwa kwandikisha no kugurisha abakinnyi.

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ahanini azira imvururu yateje nyuma y’umukino wa CAF Confederation Cup Rayon Sports yatsinzwemo na USM Alger ibitego 2-1 wari wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Icyo gihe byavuzwe ko Minnaert yashyamiranye n’umutoza wa Rayon Sports wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Hakizimana Corneille wavuze ko yanizwe na Minaert ariko akamucika agakizwa n’amaguru.

Nyuma Minnaert yaje kwiyambaza inkiko bigaragara ko mu kumwirukana hari ibyo Rayon Sports yirengagije byatumye icibwa ariya mafaranga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *