Nyuma y’igihe kirenga ukwezi Rayon Sports itangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025–2026, myugariro w’Umunya-Senegal Youssou Diagne wari utaragaruka mu Rwanda, yamaze kwishyurwa umwenda w’amadolari 1,500 (hafi miliyoni 2 Frw) iyi kipe yari imurimo.
Uyu mukinnyi yari aherutse gutangaza ko atazagaruka muri Rayon Sports hatabayeho kumwishyura ibyo yari asigaje ku masezerano ye. Nyuma yo kumwishyura, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamumenyesheje ko agomba kuba yagarutse mu myitozo bitarenze ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025.
Bivugwa ko atazategereza kugeza kuri uwo munsi, ahubwo ashobora kugera i Kigali mbere, ku wa Gatanu.
Ku rundi ruhande, Fall Ngagne, na we ukomoka muri Senegal kandi akaba ari mwene wabo wa Diagne, aracyari hanze y’ikipe. Nubwo Rayon Sports imubereyemo ideni ry’amadolari 1,000, yatangaje ko kudasubira mu Rwanda bituruka ahanini ku mvune y’ivi yagize muri Gashyantare, ubwo Rayon Sports yanganyaga n’Amagaju igitego 1–1.
Naramuka yitabiriye imyitozo nk’uko biteganyijwe, Youssou Diagne ashobora kuzagaragara mu mukino w’umunsi w’igikundiro wa “Rayon Day” uzaba ku wa 15 Kanama 2025 kuri Sitade Amahoro, aho Rayon Sports izacakirana na Young Africans yo muri Tanzania.
Kugeza ubu, abakinnyi batari batangira imyitozo mu ikipe ni babiri gusa: Youssou Diagne na Fall Ngagne, mu gihe abandi barimo na Aimable Nsabimana, wari umaze igihe atitoza, yamaze gusubira mu myitozo.
Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya Shampiyona ndetse n’amarushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.


