Rayon Sports yasabye Kiyovu SC ibisobanuro kuri Kimenyi Yves

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri, bwandikiye Kiyovu Sports buyisaba ibisobanuro ku mpamvu iyi kipe yo ku Mumena yasinyishije Kimenyi Yves wari umuzamu wayo.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo Kimenyi Yves wari umukinnyi wa Rayon Sports yatandukanye na yo asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, nyamara yari asigaje umwaka w’amasezerano muri Rayon Sports.

Kiyovu Sports yemeje ko Kimenyi ari umukinnyi wayo ibinyujije kuri Twitter.

Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports binyuze muri Itangishatse Bernard usanzwe ari CEO wayo, yayisabye gusobanura impamvu Kimenyi yayisinyiye nyamara nta biganiro impande zombi zagiranye.

Iyi baruwa yanditswe mu rurimi rw’Igifaransa iragira iti”Turagira ngo tubabwire ko twatunguwe no kubona mu itangazamakuru umwe mu bakinnyi bacu Kimenyi Yves asinyana amasezerano n’uhagarariye ikipe yanyu mu gihe kugeza ubu nta biganiro na bimwe byigeze biba hagati y’impande zombi, ngo harebwe niba yerekurwa cyangwa bitakunda”.

“Dukurikije ko uwo mukinnyi kugeza magingo aya agifitanye amasezerano na Rayon Sports, kandi na we kaba yemera ko nta baruwa imurekura afite, tukanakurikiza amabwiriza FIFA yahaye Ferwafa ku buryo amasezerano y’abakozi yazarangizwa muri ibi bihe bya Covid-19, twashakaga kubamenyeshabko niba mushaka uwo mukinnyi byibura mwakubaha uburyo kugura umukinnyi utararangiza amasezerano bikorwa”.

Amakuru avuga ko Kimenyi yasheshe amasezerano yari afitabye na Rayon Sports, nyuma y’uko iyi kipe imaze amezi atatu itamuha umushahara.

Amakuru avuga kandi ko mu mafaranga 8,000,000Rwf Kimenyi na Rayon Sports bari bumvikanye ubwo yagigeragamo, Rayon Sports yamuhaye ho miliyoni eshatu abwirwa ko mu gihe byageza tariki 30 Ukuboza 2019 atari yahabwa amafaranga yose yakwigendera.

Mu mwaka ushize ni bwo uyu musore unakina mu kipe y’Igihugu Amavubi yerekeje muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC.

Yasohotse muri Rayon Sports yiyongera ku abandi bakinnyi barimo Rutanga Eric wagiye muri Police FC, Iradukunda Eric na we wagiye muri iyi kipe na Irambona Eric we yerekeje muri Kiyovu Sports.

Iyi kipe kandi yamaze kwirukana umunya Ghana Michael Sarpong, gusa abarimo Mugisha Gilbert na Yannick Bizimana na bo bivugwa ko bari mu muryango uyisohokamo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *