Nyuma y’uko Rayon Sports itandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, umurundi Emmanuel Mvuyekure, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Maroc Youssef Rharb yongeye gutandukana n’abandi.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukanya n’abakinnyi babiri barimo umugande Simon Tamale na Ndekwe Félix, bombi bari basoje amasezerano.
Amakuru yo gutandukana n’aba bakinnyi yemejwe n’umuvugizi wa Rayon Sports mu kiganiro ‘Rayon Time’ cyivugirwamo amakuru yose y’iyi kipe.
Umwe mu batandukanye na Rayon Sports ni umuzamu Simon Tamale ukomoka muri Uganda.
Simon Tamale wakiniraga Maroons FC i Bugande yaje muri Rayon Sports muri Kamena 2023 aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu Tamale ntiyigeze abona umwanya uhagije muri Rayon Sports, ikaba imwe mu mpamvu itumye atongera amasezerano.
Undi watandukanye na Rayon Sports ni Ndekwe Félix ukina mu kibuga hagati, uyu Ndekwe yari yageze muri Rayon Sports mu 2022 avuye muri As Kigali.
Aba bakinnyi baje biyongera ku bandi bakinnyi baherutse gutandukana n’iyi kipe aho barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, umurundi Emmanuel Mvuyekure, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Maroc Youssef Rharb yongeye gutandukana n’abandi.


