Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso, nyuma yo gusesa amasezerano ye.
Mu kwezi gushize ni bwo uyu musore ukina nka numéro 10 yari yasinye amasezerano yo gusinyira Murera mu myaka ibiri iri imbere.
Ifasso mbere yo kuza muri Rayon Sports yari yaramaze kunyura mu makipe arimo AS Nyuki Dauphins Noir na AS Simba y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyo kimwe na DifaࢠEl Jadida yo muri Maroc.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze gusesa amasezerano y’imyaka ibiri yari yasinyanye na we, nyuma yo kugira ikibazo cy’imbyangombwa.
Mu byangombwa uyu mukinnyi adafite harimo Pasiporo bijyange no kuba atarashoboye akubona icyangombwa cyemeza ko atigeze akatirwa n’inkiko.
Amakuru avuga ko mu rwego rwo gusimbuza Ifasso, Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’Umurundi Mvuyekure Emmanuel ‘Manu’ usanzwe akinira KMC ngo aze amusimbure.
Iyi kipe kandi yamaze kugarura Umunye-Congo Héritier Luvumbu na we ukina ku mwanya umwe na Ifasso, uyu akaba agomba kuzana na Kalisa Rashid yamaze gusinyisha umwaka umwe w’amasezerano imukuye muri AS Kigali.


