1751388657779

RAYON SPORTS yatangiye imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports, yatangiye imyitozo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu kibuga cyayo giherereye mu Nzove, iyobowe n’umutoza mushya Afhamia Lotfi.

Batangiye iyi myitozo mu gihe barimo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse n’umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026 uzatangira mu minsi iri imbere.

Umukinnyi Prince Musoni uherutse gukina mu Burundi, ari mu batangiye imyitozo, kimwe n’abandi bakinnyi bashya n’abasanzwe, byose bigamije gutegura ikipe ikomeye izahangana ku rwego mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko gutangira kare biri mu mugambi wo kugira ikipe ifite imbaraga, ihuza neza kandi ifite intego yo gutwara ibikombe imbere mu gihugu no ku mugabane wa Afurika.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *