Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino waranzwe n’imirwano ibitego 2-0 bituma igaruka ku mwanya wa kabiri maze Musa Esenu na Nshimiyimana Abdou babona amakarita atukura.
Rayon Sports kuri icyi Cyumweru tariki ya 5 Werurwe yari yakiriye Etincelles FC kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda.
Rayon Sports yaje gukina uyu mukino ibizi neza ko mucyeba wayo APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 bigatuma iyirusha amanota ane, bityo rero iyi kipe yaje yakaniye n’abakinnyi bayo bose nta n’umwe usigaye.
Rayon Sports ni yo yatanze Etincelles FC kwinjira mu mukino yiharira umukino cyane binyuze muri Essomba Willy Onana, Héritier Luvumbu Joachiam Ojera na Musa Esenu waranzwe no guhusha ariko bananirwa kubyaza uburyo babonye umusaruro.
Ku munota wa 45, Umugande Joachiam Ojera yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira yazamukanye wenyine, areba uko umunyezamu wa Etincelles FC yari ahagaze maze atera umupira mu nguni y’iburyo yandika igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego cyayo 1-0.
Igice cya kabiri Etincelles yakoze impinduka ndetse zirayifasha mu kugumana umupira nk’aho ku munota wa 56 Etincelles FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari utewe na Kakure wari wamaze kubona uko umuzamu Hakizimana Adolphe ahagaze, maze agatera umupira mwiza ariko unyura umuzamu ntiyawugeraho ariko k’ubwa mahirwe macye unyura ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 74, na none Etincelles FC yahushije igitego ku buryo bwiza Muniru wari witwaye neza muri uyu mukino ariko Mitima Isaac na Hakizimana Adolphe bamubera ibamba ashota inshuro ebyiri umupira kujya mu izamu biranga birananirana.
Ku munota wa 80, w’umukino, Ku mupira wari uvuye kuri ‘coup franc’ yari itewe na Luvumbu, ba myugariro ba Etincelles FC bakawukuraho, wasanze Essomba Willy Onana umeze neza muri iyi minsi ahantu yari ahagaze mu rubuga rw’amahina, ahita atera umupira adahagaritse, umupira uruhukira mu izamu rya Etincelles FC biba 2-0.
Ku munota wa 87, nyuma yo kwijangika mu mirwano, kapiteni wa Etincelles FC Nshimiyimana Abdou ndetse na Musa Esenu wa Rayon Sports beretswe amakarita y’umutuku.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Etincelles FC ibitego 2-0, ikomeza kuba iya kabiri aho irushwa na APR FC inota rimwe gusa, ibituma urugamba rw’igikombe rukomeza gukomera.

Mbirizi Eric ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Etincelles

Mitima Isaac, Ngendahima Eric, Joachiam Ojera na Musa Esenu bishimira igitego cyabo


