Rayon Sports yikuye mu nzara z’Amagaju yiyushye akuya

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza amanota abiri muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi n’Amagaju igitego 1-1.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Amagaju y’i Nyamagabe kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino ufungura umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Ni umukino waranzwe no gusatirana gukomeye hagati y’amakipe yombi.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Amagaju yahushije uburyo buremereye ari imbere n’igitego 1-0.

Byasabye umunota wa 28 w’umukino ngo iyi kipe yo mu Bufundu ifungure amazamu abifashijwemo na Rukundo Abdulahman.

Rayon Sports yarwanye no kwishyura iki gitego mu minota 15 isoza igice cya mbere, gusa inanirwa kumenera mu bwugarizi bw’Amagaju.

Igice cya kabiri cy’umukino hafi ya cyose cyaranzwe no gusatira gukomeye ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Yamen Zelfani, gusa igorwa cyane no kumenera mu rukuta rw’Amagaju yakinnye hafi igice cya kabiri cy’umukino arinda izamu ryayo.

Nyuma yo gukomeza gusimbiriza izamu ry’Amagaju, byasabye umunota wa 86 w’umukino ngo Murera igombore ibifashijwemo na Rudasingwa Prince wari winjiye mu kibuga asimbura Héritier Luvumbu.

Ni ku mupira uyu rutahizamu ukiri muto yari ahinduriwe n’Umugande Joackiam Ojera, mbere yo gusumba ba myugariro b’Amagaju akawutereka mu izamu n’umutwe.

Rudasingwa Prince yatsindiye Rayon Sports igitego cyashoboraga kuba icya kabiri cyayo, gusa kiza kwangwa n’umusifuzi Faradji wo ku ruhande wemeje ko yari yabanje kurarira.

Ni igitego cyaje gikurikira uburyo bukomeye Amagaju y’umutoza Niyongabo Amars yari amaze guhusha.

Umunsi wa gatatu wa shampiyona usize Rayon Sports n’Amagaju zinganya amanota atanu, gusa Amagaju akaba ari imbere yayo kuko azigamye ibitego bibiri mu gihe yo izigamye igitego kimwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *