img-20200525-wa0028.jpg

Rayon Sports yiyambaje Perezida Kagame ngo ayifashe gukemura ibibazo biyirimo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bumusaba kubufasha ibibazo uruhuri byugarije iyi kipe.

Mu ibaruwa y’amapaji and Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe yandikiye Perezida Kagame, yamubwiye ko muri Rayon Sports harimo itsinda ry’abantu bamurwanya kubera ko ayishakira ibyiza, gusa ko ibi byose bikaba byaratangiye ubwo yavumburaga amakosa bagiye bakora anashaka kuyashyira hanze.

Sadate avuga ko hari amadeni arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda abayoboye Rayon Sports bagiye bafata ntiyishyurwe, cyangwa se bakabeshya ko yishyuwe. Yavuze kandi ko hari amafaranga yagurishijwe abakinnyi ntagere mu ikipe ndetse bakaba barananyereje imisoro hagati y’umwaka wa 2014 na 2016.

Uyu muyobozi yavuze ko muri 2015 hakozwe Raporo y’uburyo amafaranga yagiye anyerezwa bagasanga hari Ruswa zahawe abasifuzi gusa iyi raporo ikaba yarahise inyerezwa ntishyirwe hanze.

Yagize ati”Muri 2015 hakozwe igenzurwa ry’umutungo…bagaragaza ibibazo byinshi byo kunyereza umutungo wa Rayon Sports harimo gutanga Ruswa ku basifuzi ndetse n’ibindi. Iyo raporo yarabindikiranyijwe kugeza ubwo tuje ku buyobozi maze dutangiye kubaza ibyo byose ubu twahuye n’abakoze ibyo byose baturwanya”.

Perezida Sadate ntiyahishyuye neza umwaka iyi ruswa yatanzwemo gusa abaye umuyobozi wa mbere mu Rwanda wemeye ko ikipe ye yahaye Ruswa abasifuzi ngo bayisifurire neza mu marushanwa yo mu Rwanda.

Ibaruwa yandikiye Perezida Kagame ije ikurikira iyo aherutse kwandikira Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB arumenyesha uruhuri rw’ibibazo biri muri Rayon Sports.

img-20200525-wa0028.jpg

img-20200525-wa0031.jpg

img-20200525-wa0029.jpg

img-20200525-wa0030.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *