Nyuma y’umwaka umuhanzi Harmonize azinze utwe agasezera mu nzu itunganya umuziki ya Diamond, WCB, abafana bacitse ururondogoro kubera amafoto Diamond yashyize hanze y’abagize WCB nta Rayvanny urimo.
Hashize igihe umuhanzi Rayvanny asa n’uca amarenga ko ari gusezera bucece muri WCB kuko atakigaragara cyane hafi ya Diamond nk’uko byahoze mbere.
Mu ifoto Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram,Rayvanny ni we muhanzi rukumbi waburagamo, na cyo kikaba ikindi ikimenyetso kugaragaza ko uyu muhanzi ashobora kuba atakiri kumwe n’iri tsinda.

Ifoto y’itsinda rya WCB itarimo Rayvanny
Indi mpamvu nuko Rayvanny yasibye WCB kuri bio ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha ndetse akaba yarigeze no gusiba ‘posts’ zose za WCB ku rukuta rwe rwa Instagram. Ibi hamwe n’izindi mpamvu na byo bishushanya ko Rayvany ashobora kuba ari mu bagenda.

Rayvanny yakuye WCB kuri Bio ye
Inshuti ya Diamond ya hafi, Juma Lokole, aherutse kwibasira umugore wa Rayvanny, Fahyma, kuri Instagram gusa Rayvanny nta byinshi yabivuzeho mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye kuri Harmonize na we byamubaho.
Rayvanny ntaratangaza niba hari gahunda afite yo kuva muri WCB ndetse na Diamond ntacyo arabivugaho gusa amakuru ahari araca amarenga ko ugutandukana gushoboka.



