Ihuriro rya Sosiyete sivile mu Rwanda (Rwanda Civil Society Platform: RCSP) ryanenze ibihano ibihugu bitandukanye bikomeje gufatira u Rwanda, rigaragaza ko aho gukemura ikibazo bizacyongera.
RCSP yatangaje ibi, nyuma y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku wa Mbere wafatiye abayobozi b’u Rwanda na M23, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ni ibihano bikurikira ibyo ibihugu birimo u Bubiligi, u Budage, u Bwongereza na Canada byafatiye u Rwanda.
RCSP mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, yavuze ko yatunguwe na biriya bihano bikomeje kwisukiranya ku Rwanda, mu gihe muri Gashyantare 2025 inama ya EAC na SADC yashyizeho abahuza bashya mu gukemura ibibazo bya Congo.
Ku bw’iri huriro, “ibihano bishobora guhungabanya imbaraga zashyizwe mu buhuza, bigatuma bamwe bikura muri ibyo biganiro kuko wabahannye, bigaha urwaho abatahanwe bumva ko bashyigikiwe, ibiganiro bigahagarara ndetse bikaba byanahungabanya ugira uruhare mu buhuza.”
Ryakomeje rivuga ko ibihano bigira uruhare hafi ya ntarwo mu gukemura ibibazo, mu kwimakaza ubutwererane cyangwa guteza imbere ibiganiro, “ndetse bikaba byakongera ikibatsi mu ntambara, kuko uba ufasha abahezanguni mu buryo utazi, bugatuma habaho kurwanya ibyemeranyijwe mu biganiro bigatuma intambara irushaho gufata indi ntera.”
Iri huriro kandi ryerekanye ko ibihano bishobora kugira ingaruka ku basivili, bikazahaza ubukungu, bigatiza umurindi umutekano muke, hatibagiwe kugira ingaruka ku butwererane mpuzamahanga.
Riti “Ni ku bw’izo mpamvu ibihano bibangamira intego y’iterambere rirambye igamije ubufatanye burambye (mu ntego ya 17) hagamijwe gukemura ibibazo bikomeye hagamijwe kubahiriza gahunda y’iterambere rirambye.”
RCSP yanavuze ko abayobozi batandukanye by’umwihariko abihutiye gufata ibyo bihano, bakwiriye kongera gutekereza kuri ibyo byemezo bafashe bigakorwa mu murongo wo kwimakaza amahoro n’iterambere, ibisaba uburyo buboneye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije akarere.
Icyakora RCSP yatangaje itewe impungenge n’ibiri kubera muri Kivu zombi, ibyazamuye ubwoba bwinshi bw’uko intambara ishobora kurota hagati ya Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo, (RDC), u Rwanda n’u Burundi.
Iti: “Kuva imirwano yafata indi ntera muri Mutarama 2025, abaturage babarirwa mu magana barapfuye abandi ibihumbi bakuwe mu byabo baba abahungira imbere mu gihugu n’abahunga igihugu. Ndetse ibihugu nk’u Rwanda, Tanzania, Uganda n’u Burundi bikomeje kwakira impunzi zivuye muri RDC.”
Iri huriro kandi ryongeye kwibutsa uburyo imiryango y’Akarere yemewe na Afurika Yunze Ubumwe, yakoze inama zitandukanye zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, rigaruka no ku buryo amasezerabo ya Luanda n’aya Nairobi aherutse guhuzwa byose bigamije gushakira umuti w’ikibazo hamwe.
Iti “Abagize Akarere bafashe ibyemezo bitandukanye bigamije gushyira imbaraga mu kugarura amahoro, ariko ntabwo ayo mahoro yagezweho nk’uko byari byitezwe.”
Iri huriro ryagaragaje ko nubwo izirikana umuhati w’abayobozi ba Afurika, binyuze mu miryango itandukanye nka AU, SADC na EAC, mu gukemura ikibazo, ariko ko niba ubwo bushake n’izo mbaraga zikomeje gushyirwamo nizitibandwaho mu gukemura ibibazo, ibyari intambara yo muri RDC izakwira no mu Karere kose.
RCSP yagaragaje ko ishyigikiye cyane ubushake bwa EAC na SADC mu gukemura ibibazo hisunzwe inzira y’ibiganiro, igasaba abahuza gushyiraho gahunda iganisha ku mahoro intambwe ku yindi, isaba ko haherwa kuri gahunda guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye, gushyiraho gahunda ihamye y’ibiganiro bitaziguye bigaruka ku muzi w’ikibazo.


