Abadepite n’Abasenateri 338 bahagarariye ihuriro mpuzamashyaka ya politiki rya FCC (Front Commun pour le Congo), kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 biyemeje kudatenguha Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Babitangaje nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ya FCC n’irindi huriro rya CACH ririmo ishyaka ry’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi; ahanini wazamutse ushingiye ku rwego rw’ubucamanza rwagiye ruteza impaka.
Nko mu minsi ishize, Perezida Tshisekedi yarahije abacamanza bashinzwe Itegekonshinga, abakomeye muri FCC bakora inama, bemeranya ko batazigera bakorana nabo kuko batabazi. Iki gikorwa cyafashwe nko kwigumura kuri uyu Mukuru w’Igihugu.
Iki kibazo kiri mu byatumye Joseph Kabila atumiza Abadepite n’Abasenateri b’abanyamuryango ba FCC bose uko ari 338 isambu ye iri muri Kingakati mu burasirazuba bwa Kinshasa, hakaba ari ho bafatiye umwanzuro wo kumushyikira.
Aha bagize bati: “Twebwe Abadepite n’Abasenateri b’abayoboke ba FCC, dufashe uyu mwanya twahawe mu nama ya Kingakati Valley Park ngo tubashimire ububasha bwaduhaye.”
Ubu bubasha n’icyizere bagiriwe cyane cyane na Joseph Kabila, ngo ni byo bizatuma bakomeza kumushyigikira no kuba indashyigikirwa ku nshingano bahawe. Banzuye ko bazakomeza kunga ubumwe nk’abayoboke b’iri huriro.
Ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2020, yiyemeje gusaranganya imyanya y’ubuyobozi n’uruhande rwa Joseph Kabila, binyuze mu mahuriro mpuzamashyaka abiri; FCC ya Kabila na CACH ya Tshisekedi.
Gusa nk’uko imibare ibigaragaza, Inteko ishinga amategeko ya RDC irimo abadepite n’abasenateri 338 ba FCC, ihuriro LAMUKA ritavuga rumwe n’ubutegetsi rifitemo abarenga 100, mu gihe CACH ifitemo 45 gusa. Abanyamuryango ba FCC kandi biganje no muri Guverinoma.


