Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ukwakira 2022, abantu bane barapfuye abandi barakomereka bikabije, mu gitero cy’abantu bataramenyekana. Ni umushoferi n’abamotari batatu biciwe ku muhanda wa Mongbwalu-Dala, uherereye mu birometero birenga 85 mu majyaruguru y’umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri .
Umuyobozi wa komini ya Mongbwalu wahaye aya makuru congo-press.com, yemeza ko imirambo y’abahohotewe yacyuwe, bamwe i Mongbwalu abandi i Dala kugira ngo bashyingurwe.
“Muri iki gitondo, habaye igitero cy’abantu bitwaje imbunda cy’abakekwaho kuba Codeco bivugwa ko baturutse i Besse kandi hapfuye 4 umwe arakomereka, barimo umushoferi n’abamotari batatu. Imirambo yabo irimo gusubizwa Mongbwalu ndetse na Dala mu miryango yabo ”, ibi bikaba byavuzwe na Jean-Pierre Bikilisende, umuyobozi wa Komini ya Mongbwalu.
Ubuyobozi bwa komini, butinya kwigunga kwa Mongbwalu mu bijyanye n’umutekano nyuma y’ibitero byagabwe n’abantu bitwaje imbunda, burasaba abaturage bo muri kariya gace k’ubutaka bwa Djugu kongera ubukangurambaga no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano zoherejwe muri ako karere.


