Biravugwa ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasinyanye amasezerano na KoBold muri Nyakanga, yemerera iyi sosiyete y’Abanyamerika gutangiza gahunda nini yo gucukura amabuye y’agaciro.
Aya masezerano kandi yemerera KoBold kugura Manono, ifatwa nka kimwe mu birombe binini ku Isi bibitse ubutare bwa lithium , bukoreshwa muri bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Umukozi w’iki kigo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, ati: “Imbaraga zacu zo gukora ubushakashatsi ku mpushya nshya zirindwi zose zizibanda kuri lithium”.
Nk’uko amakuru yatangajwe ku rubuga rw’abiyandikisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abigaragaza, enye muri izo mpushya ari izo gukorera muri Teritwari ya Manono mu Ntara ya Tanganyika, mu gihe izindi eshatu ari izo muri Teritwari ya Malemba Nkulu mu Ntara ya Haut-Lomami.
Izi mpushya zemerera iyi sosiyete gukora ubushakashatsi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agera ku icumi, arimo lithium, coltan, n’ubutare buzwi nka “rare earths”.
Twababwira ko iki kirombe cya lithium cya Manono nubwo cyatanzwe ibyacyo bitaracyemuka hagati ya Guverinoma ya Congo n’ikigo cyo muri Australia, AVZ Minerals.
AVZ Minerals ifite imigabane myinshi mu mushinga wo gucukura lithium muri Manono, mu kwezi gushize yatangaje ko amasezerano mashya hagati ya Kinshasa na KoBold Metals ashyigikiwe na Amerika yo gukora igice cy’uyu mushinga yarenze ku mabwiriza y’ubukemurampaka mpuzamahanga.


