Abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Denis Mukwege, basabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyamamajemo ateshwa agaciro nyuma yo kugaragaramo inenge nyinshi.
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza ni bwo abanye-Congo babarirwa muri miliyoni 44 baramukiye mu matora arimo ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bashaka ugomba gusimbura Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo usoje manda ye y’imyaka itanu.
Ni amatora yagaragayemo inenge nyinshi, zirimo kuba hari benshi mu baturage batashoboye kuyitabira kubera ko ibyumba by’itora byafunguye imiryango bitinze, abandi bibura kuri za liste z’itora.
Amakuru atangwa n’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri RDC, (CENCO) yari ifite indorerezi zibarirwa mu 25,000 muri ariya matora, avuga ko isaha yo gutangira gutora yageze ibiro 31,37% bitarafungurwa (andi makuru avuga 60%), kandi ko ibiro 45,1% byagize ikibazo cyo kudakora neza kw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byagombaga kwifashishwa.
CENCO yatangaje kandi ko muri ayo masaha, indorerezi zayo zitemerewe gukorera akazi kazo ku biro 9,8%, ibigera kuri 7,84 bigaragaramo ibikorwa by’urugomo birimo 5,88% byangijwe.
Nko mu mijyi irimo uwa Bunia wo mu ntara ya Ituri abaturage bari bariye karungu bishoye mu biro byarimo ibikoresho by’itora barabyangiza ndetse banatwika impapuro zitora.
Mu gihe byari biteganyijwe ko amatora agomba kumara umunsi umwe, Komisiyo iyafite mu nshingano (CENI) yatangaje ko agomba gukomeza kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza kugira ngo abaturage batatoye na bo babone amahirwe yo gutora.
Hagati bijyanye n’inenge zitandukanye zaranze ariya matora, abanyapolitiki batanu bari mu bayahatanagamo basabye ko yaseswa hagategurwa andi.
Aba barimo Martin Fayulu ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Dénis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Floribert Anzuluni ukuriye ishyaka Alternative Citoyenne, Nkema Lilo na Pasiteri Théodore Ngoy.
Mu itangazo baraye basohoye bavuze ko bafashe icyo cyemezo [cyo gusaba ko amatora aseswa] kubera gukerererwa gutora kwabaye mu duce twinshi kwatewe n’ibibazo bya tekinike n’ibikoresho.
Guverinoma ya RDC biciye muri Patrick Muyaya uyivugira ku rundi ruhande yashimiye abatowe.
Minisitiri Muyaya cyakora mu itangazo rigenewe abanyamakuru yaraye asohoye, yamaganye ibikorwa byo kwangiza no gushwanyuza ibikoresho byabaye mu bice bimwe by’igihugu; asaba ko ababigizemo uruhare bakurikiranwa n’ubutabera.


