Abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’aba Nduma Defense of Congo Rénové (NDC-R) barwaniye mu matware ya Bwito muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 6 Mutarama 2020, abarenga 25 barimo aba FDLR 20 bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa NDR-R, Désiré Ngabo yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko amakuru y’agateganyo agaragaza ko muri 25 bapfuye, harimo abagore 4, abandi 20 ni abarwanyi ba FDLR nk’uko ikinyamakuru Journal de Kinshasa cyabitangaje.
Aya makuru akomeza avuga ko abarwanyi ba FDLR bifatanyije n’aba Nyatura de Domy bateye aba NDC-R mu birindiro byabo biri muri Katsiru, ‘groupement’ ya Bukombo, gusa babasha kubasubiza inyuma.
Kugeza ubu ntabwo FDLR iragira icyo itangaza kuri iki gitero.
Umutwe wa NDC-R cyangwa se Mai Mai Sheka waremwe mu 2009 na Ntabo Ntaberi Sheka wari umucuruzi w’amabuye y’agaciro, kugira ngo abohoze ibirombe byo muri Walikale. Uyu mutwe ukunze guhangana n’indi ikomoka mu mahanga, cyane nka FDLR mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo ariko hari ubwo warengeye ukajya winjiza abana mu gisirikare, ugafata ku ngufu, akanama k’umutekano ka UN gashyiraho impapuro zo guta muri yombi Komanda Sheka mu 2011.
Mu 2014, Komanda Sheka yasimbuwe kuri uyu mwanya n’umwungiriza we, Guido Shimiray Mwissa. Mu 2017, Sheka yitandukanyije n’uyu mutwe
NCD-Rénové isanzwe ifite imikoranire n’ingabo za RD Congo (FARDC), ndetse bakaba bahabwa intwaro kugira ngo bahashye indi mitwe muri za Masisi na Rutshuru. Raporo impuguke za UN zashyikirije akanama kayo k’umutekano yo ku wa 22 Ugushyingo 2019, yashimangiye ko hari ubufatanye hagati y’ingabo z’igihugu n’uyu mutwe, zishingiye ku mashusho yafashwe.
Abarwanyi ba FDLR bashegeshwe bikomeye n’ibitero bya FARDC bigamije kuzana ituze mu burasirazuba bw’igihugu. Bamwe mu bayobozi n’abarwanyi bawo barishwe, abandi barafashwe harimo n’abashyikirijwe leta y’u Rwanda. Si wo mutwe gusa wagizweho ingaruka n’ibi bitero cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuko harimo na CNRD na RUD Urunana yiciwe Gen. Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Afurika Jean Michel.


