Abasore bagera kuri bane bivugwa ko ari Imbonerakure za CNDD-FDD, Enock Nshimirimana, Jérôme Ndayirukiye, Claude Nizigama na Jacques Ntirampeba, batawe muri yombi ku wa kabiri bafatiwe mu rutoki ruri muri Gurupoma ya Sange, mu Kibaya cya Rusizi muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bafite n’imbunda.
Bafatanywe Kalashnikov ebyiri kandi bemera ko bagiyeyo gutega imitego ku muhanda RN5 Uvira-Bukavu, ubu bakaba bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abatangabuhamya bavuga ko izo Mbonerakure enye zaguwe gitumo aho zihishaga. Abasore b’Abanyekongo bari mu irondo ryabonye aba bantu ubwo bavuganaga na SOS Medias Burundi bagite bati “Twabonye abagabo bari mu rutoki tubonye tutabazi kandi bari bitwaje imbunda, tubimenyesha abasirikare baje kubafata. Nyuma yo gusuzuma indangamuntu zabo ni bwo twasanze ari Abarundi, ”
Amakuru aturuka mu gisirikare cya FARDC yo avuga ko aba basore bafashwe bahishuye ubutumwa bari bafite ndetse n’imyirondoro yabo. Jacques Ntirampeba na Claude Nizigama bavuka ahitwa Kivomero, muri Zone ya Buhayira muri Komini Murwi, mu Ntara ya Cibitoke.
Abandi babiri, Enock Nshimirimana na Jerôme Ndayirukiye bo bavuka ahitwa Muremera, muri Zone ya Ndava, muri Komini Buganda, muri iyi Ntara ya Cibitoke na none. Ngo bemeye ko bari bagiye muri Congo kujya batega uduco ku muhanda wavuzwe haruguru hagati ya Uvira na Bukavu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


