1920x1080_cmsv2_61b593e4-886a-509d-b1c4-0ce15735f61e-8918364

RDC: Abayobozi baravuga ko bamenye indwara y’amayobera imaze iminsi yica abantu

Mu gihe abashinzwe ubuzima bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuze ko ari malariya y’igikatu, OMS yavuze ko hakomeje gukorwa isuzuma kugira ngo hemezwe icyateye icyorezo kimaze iminsi cyibasiye Abanyekongo byavugwaga ko ari indwara y’amayobera.

Abashinzwe ubuzima bo muri Congo bavuga ko indwara y’amayobera yahitanye abantu benshi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu byumweru bishize, byagaragaye ko ari malariya y’igikatu.

Abayobozi bo muri iki gihugu batangaje mu ntangiriro z’uku kwezi ko abantu babarirwa mu magana, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu, barwaye indwara ijya kumera nk’iy’ibicurane itazwi mu Ntara ya Kwango iherereye mu majyepfo y’iburengerazuba, bituma abakora mu by’ubuzima bajya muri iyi ntara yitaruye gukusanya samples  no gufasha kwita ku barwayi.

Umuvugizi wa OMS we yatangarije Euronews ko uyu muryango ugitegereje ibizava mu bizamini bya samples zoherejwe muri laboratoire y’igihugu i Kinshasa, ku birometero 700 uvuye mu karere k’icyorezo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *