
Mu ntangiro z’iki Cyumweru dusoje nibwo mu binyamakuru bitandukanye no kumbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’inka zarashwe urufaya rw’amasasu bikaza kumenyekana ko ari iz’aborozi b’Abatutsi batuye mu gace ka Masisi muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya mashusho nta wabura kuvuga ko yari ateye ubwoba ku bayarebye, aho abagizi banabi bagaragaraga bamisha mu nka amasasu zigahita zipfa.Amwe muri ayo mashusho kandi humvikanamo amajwi y’abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Igisirikare cya Uganda (UPDF)cyemeje ko nta kabuza, abishe izi nka ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ,1994.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo aba baturage biciwe inka bakoze igisa no kwigaragambya bamagana ubwo bugizi bwa nabi imbere y’ingabo z’Abarundi, banenga kuba ntacyo zikora ku bwicanyi bukorerwa inka zabo, bukozwe n’imitwe y’itwaje intwaro.
Iyo mitwe ishyirwa mu majwi gukora ubwo bugizi bwa nabi uretse FDLR yakomeje kugarukwaho,harimo Nyatura na Wazalendo.Aba borozi bavuga ko ubu bugizi bwanabi bwakozwe, ingabo z’Uburundi ziri muzoherejwe na EAC kubungabunga amahoro muri aka gace zirebera bityo ntizigire icyo zikora.
Aba borozi bavuga ko ukwiciye inka nawe aba akwishe, kuko nizo bakuraho ibibatunga mu buzima bwa buri munsi.Ibi rero bikaba bibateye agahinda kuko basigaye nta kintu bafite kandi bihaga buri kimwe cyose bagikesha izo nka.